• info@dovabusiness.rw
  • +250789126886/0 786 910 737
  • My Orders
  • KK621 St, Kigali Rwanda Merez 1
    • 2022-04-15 12:18:34

      Rwamagana: Dova Business With AMAG The Black The Brand amabasador at Tutsi genocide memorial site

      Posted by AGABA

      Rwamagana: Dova Business With AMAG The Black The Brand amabasador at Tutsi genocide memorial site

      Uyu muhanzi wari uherekejwe n’abahanzi b’inshuti ze barimo Social Mula na Lil G ndetse n’itsinda ry’abayobozi ba Federasiyo y’abakora umuzika mu Rwanda.

      Ama G The Black yari yitwaje bimwe mu byo kurya n’ibikoresho byo gufasha imiryango 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu Murenge wa Kigabiro.

      Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gushyikiriza imiryango y’abarokotse inkunga yabo, Ama G The Black yavuze ko nk’abahanzi bafite umukoro wo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

      Ati “Ni njye wagize igitekerezo cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Rwamagana, nk’abahanzi zimwe mu nshingano dufite harimo kwigisha urubyiruko amateka y’ibyabaye tunakumira abakomeje gushaka gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko.”

      Uyu muhanzi yavuze ko iki gitekerezo akikigira yakigejeje kuri sosiyete ya ‘Dova’ asanzwe yamamariza bemeranya ko bagiye kumufasha kugishyira mu bikorwa.

      Guhitamo Akarere ka Rwamagana byaturutse ku kuba Ama G The Black yarahabaye igihe kinini akibyiruka ari naho yatangiye gukurikiranira ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

      Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye yivuye inyuma Ama G The Black n’itsinda ry’abamuherekeje ndetse n’abamubaye hafi kugira ngo iki gikorwa kigerweho.

      Kimwe n’urundi rubyiruko uyu muyobozi yasabye aba bahanzi n’abo bari kumwe kwirinda no kugerageza guhangana n’abakomeje kuzana intambara yo gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

      Ati “Ntekereza ko Igihugu gikeneye urubyiruko nkamwe, abahanzi nkamwe, abanyamakuru nkamwe, ntimuzamere nk’abo tuzi bakoresheje impano zabo mu gukaza ubukana bwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi ahubwo mube abakoresha impano zabo mu gutuma Igihugu gitera imbere.”

      Ageze ku bapfobya Jenoside, Ama G The Black yahanuye urubyiruko kwirinda ababayobya bagamije kugoreka amateka y’u Rwanda.

      Ati “Hari benshi bapfobereza hanze Jenoside yakorewe Abatutsi, sinzi impamvu bataza hano ngo bayihapfobereze, abo turabakumira. Ndasaba urubyiruko kwirinda ibishuko bashukishwa by’ubusa bakagwa mu mutego wo kubashyigikira.”

      Ama G The Black yavuze ko atiyumvisha imitekerereze y’umuntu washyigikira uwifuza kugarura Jenoside mu Rwanda.

      Ikindi yavuze ko kibabaza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uburyo urubyiruko rwiyubatse rukaba kuri ubu ruharanira iterambere ry’Igihugu.

      Ati “Urubyiruko rwariyubatse, abo bari bazi ko bagize incike babuze abana babo, urubyiruko turahari ngo tubabe hafi, tubafashe tubaganirize, tubereke ko batasigaye ari bonyine. Abifuza gupfobya Jenoside bajye kuyipfereza hirya.”

      Uyu muraperi yibukije urubyiruko ko mu gihe baharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira iterambere ry’Igihugu byanze bikunze imbere haba heza kurushaho.